Imyaka ibaye mirongo Afurika ibonye ubwigenge, nyuma y’inkundura yagizwemo uruhare n’impirimbanyi zemeye guhara byose, kugira ngo Afurika igire ijambo n’agaciro mu ruhando mpuzamahanga.

 

Uwo mutima w’urukundo rwa Afurika niyo ‘Pan Africanism’, igifatwa nk’inkingi ya mwamba kugira ngo uwo mugabane uzabashe kwigobotora ibiwutega byose, ugere ku ntego zo kugira ijambo ku Isi.

Izi ntekerezo shingiro zari zigamije kwigira kwa Afurika ndetse zigamije kuwugira umugabane mushya zifasha abaturage bawo n’abawukomokaho kongera kwigenga.

Pan Africanism kandi yari igamije kugira ngo umunyafurika yigobotore agaciro gake yagize binyuze mu bukoloni bwagaragazaga ko badashoboye kwiyobora cyane ko n’uwageragezaga kwerekana ko Afurika ishoboye yicwaga.

Mu myaka ya 1900 Abanyafurika bafite uwo mutima wo gukunda Afurika, bakomeje guhatana ngo bagire imyumvire imwe kuri iyi ngingo, aho abari bariho icyo gihe batekereje bakagaragaza ko nubwo bari mu bucakara n’ubukoloni, bari bafite uburenganzira bwo kugira uruhare mu miyoborere y’ibihugu barimo.

Izi ntekerezo zo kugarurira Afurika agaciro zarakomeje kugeza mu mpera z’Intambara y’Isi ya Kabiri mu 1945. Muri uyu mwaka kandi nibwo habaye kongere ya gatanu ya Pan Africanism yari igamije guharanira ubwigenge bwa Afurika.

Nyuma y’imyaka 12 gusa, Ghana yabimburiye ibindi bihugu bya Afurika iyobowe na Kwame Nkrumah mu 1957 ibona ubwigenge. Nkrumah yumvise ko ubwigenge ntacyo buvuze mu gihe ibindi bihugu bya Afurika bigikilonijwe, yiyemeza kubifasha kububona.

Uretse guharanira uburenganzira bw’Abanyafurika, Pan Africanism yari igamije kwerekana ko abirabura bashoboye ndetse ko mu gihe baba bafatanyije bagera ku iterambere rirambye.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango uharanira ubumwe, agaciro no kwigira kwa Afurika, Ishami ry’u Rwanda (Pan African Movement Rwanda Chapter) , Musoni Protais, yavuze ko nubwo Abanyafurika b’icyo gihe barwaniraga kwigenga no gusubirana agaciro bambuwe hari n’abantu bari bagamije kudindiza urwo rugamba.

Yavuze ko intego yabo kwari ukugira Afurika nk’igihugu kimwe ibyagombaga koroshya ubwigenge bwa nyabwo ariko abakoloni ntibabikunde kuko byagombaga kubangamira inyungu zabo bakuraga muri Afurika.

Ati “Ibyo rero byakomeje guha imbaraga bya bihugu byakolonizaga Afurika, abari bafite imitekerereze yo kwihuza no gukorera hamwe ya Pan Africanism baricwa abandi bagenda bakurwa mu myanya ifata ibyemezo, hakazamurwa abemeraga kugendana n’abakoloni.”

Musoni agaragaza ko icyo gihe ari bwo aberekanaga amatwara yo kwigira kwa Afurika kwa nyako barimo nk’Umwami Mutara III Rudahigwa, Kwame Nkrumah, Patrice Lumumba n’abandi bagiye bicwa n’abakoloni.

Ati “Bakoraga ibyo bashaka gushyiraho abayobozi badasobanukiwe neza icyo Pan Africanism ivuze ku buryo bazumvikana n’abakoloni ariko bakagira n’ububasha ku baturage ku buryo umuturage yagombaga kumva vuba ibyo uwo washyizweho n’abazungu abategetse”

Abakoloni baciye inyuma Afurika, bakoresha abandi banyafurika badasobanukiwe intego zo kwigira k’umugabane wa Afurika, bakora ibiwusubiza inyuma, ku buryo za ntekerezo zaciwe intege.

Byarakomeje bigera mu myaka ya 2000 ubwo havugururwaga umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), habonetse ikindi cyiciro gishya cy’abanyafurika bari bashishikariye guteza imbere uwo mugabane.

Musoni ati “Byarihutishijwe ndetse bigaragara ko n’abayobozi b’ibihugu babishyizemo imbaraga ari bwo ba Muamar Ghaddafi bashyize amafaranga mu mishinga itandukanye kugira ngo Afurika irusheho kwigenga nubwo ku bw’amahirwe make na we bahisemo kumwica nk’uko babigenje ku bandi.”

Akomeza avuga ko abantu bagakwiriye kumenya ko Abanyafurika ari bamwe ndetse bakarwanya ikibatandukanya cyane ko ba gashakabuhake bo babona abo muri Afurika nk’abatagira agaciro.

Yavuze ko ibizakomeza guha ingufu izi ntekerezo za Pan Africanism ari gushyira imbaraga mu myigire, imyemerere, ubuhahirane ndetse n’izindi ngingo zitandukanye byose binyuze mu bufatanye.

Ibi bizatuma kandi za nama zitumirwamo Afurika, ibihugu bigamije gushyira imbere inyungu zabyo zifashishije uyu mugabane zihinduka ahubwo Afurika na yo ikajya itumira ibindi bihugu byo ku yindi migabane ku nyungu bwite zayo.

Musoni akomeza agira ati “Nk’ibi biri kubera muri RDC aho abantu batabona ko bagenzi babo ari abantu nka bo, ariko bicaranye bakibonanamo ibihugu bikabafasha kubahuza byakemuka bagatahiriza umugozi umwe, Afurika yahinduka umugabane tutigeze tubona.”

Yavuze ko kwigira kwa Afurika bizagerwaho mu gihe umutungo kamere wa Afurika na wo ubanje kuyigirira akamaro mu gukemura ibibazo bya buri munsi kuko nubwo uyu mugabane ufite umutungo uhagije, umusaruro bigirira Afurika ukiri agatonyanga mu nyanja.

Protais Musoni yavuze ko ukwigira kwa Afurika ari ingenzi kandi bishoboka cyane mu gihe Afurika yashyira hamwe

 

Inkuru dukesha Igihe.com