Umuyobozi wa Pan African Movement, Protais Musoni yatangaje ko abatuye umugabane wa Afurika bakwiye gushyira imbere ubufatanye mu ngeri zitandukanye kugira ngo uyu mugabane urusheho gutera imbere.

Umugabane wa Afurika umaze imyaka 60 ubonye ubwigenge, umunsi wizihizwa ku itariki ya 25 Gicurasi, ari na yo Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika [OUA] washinzweho nyuma ukaza guhinduka Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Mu biganiro abayobozi mu nzego zitandukanye bagiranye bizihiza ubwigenge bw’uyu mugabane, bagarutse ku bufatanye mu bucuruzi n’ibindi bishobora gutuma ibihugu byose bizamukira rimwe.

Umuyobozi wa Pan-African Movement ishami ry’u Rwanda, Protais Musoni yatangaje ko kubaka Afurika ifite icyerekezo bitagikeneye abantu batekereza mu nyungu z’ibihugu byabo gusa, ahubwo abatekereza ku rwego rw’umugabane.

Ati “Abenshi baracyaharanira inyungu ibihugu byabo bikeneye no kwitwa abanyagihugu bakomokamo, ariko Afurika dukeneye uyu munsi ni iyo abantu biyumvamo ubunyafurika, kandi ibyo ntibisaba ubwenge gusa, ahubwo bisaba imikoranire mu buryo bwose, icyo ni cyo cyerekezo dufite.”

Hagarutswe no ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, bavuga ko aramutse ashyizwe mu bikorwa yaba ari intambwe ikomeye mu kubaka umugabane ufite icyerekezo kimwe. Musoni yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo uyu munsi ujye wizihizwa ku rwego rw’igihugu, mu karere no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Shakilla Umutoni Kazimbaya yatangaje ko uyu munsi wibutsa abatuye umugabane abo bari bo, kandi ukabaha inshingano zo kusa ikivi abakurambere babo batangiye.

Ati “Uyu munsi utwibutsa ko turi Abanyafurika, ukanatwibutsa kandi ko dufite inshingano nk’ikiragano gishya cy’Abanyafurika. Abakurambere bacu bari bafite inzozi, bakoze uruhare rwabo badusigira igice natwe tugomba gukora, ibyo twe tugomba guharanira ni ukubaka Afurika ishyize hamwe, ifite imikoranire itekanye kandi ikomeye mu rwego rw’ubukungu, ariko byose bidusaba gukorera hamwe.”

Urugendo rwo guharanira ubwigenge bwa Afurika rwatangiye mu 1945, ibihugu bigenda byibohora abakoloni bari barabigize akarima kabo.

Mu myaka irenga 60 ishize, Nkwame Nkurumah wayoboye Ghana yavuze ko ubwigenge bwa politiki ntacyo bwaba bumaze mu gihe butajyanye n’ubwigenge mu bukungu.

Afurika ifite icyerekezo 2063, byitezwe ko uwo mwaka uzagera ibihugu bya Afurika byaramaze guhuza isoko, abantu n’ibintu bitakigorwa no kwambuka imipaka.

 

 

Umuyobozi wa Pan-African Movement Ishami ry’u Rwanda, Musoni Protais

 

 

 

 

Biyemeje guharanira ko Abanyafurika bose batekereza mu nyungu z’Umugabane