Umuryango Uharanira Agaciro n’Iterambere by’Umunyafurika, Ishami ry’u Rwanda [Pan-African Movement Rwanda], watangije ikigo kizajya cyigisha amasomo y’Ubunyafurika, iterambere ry’uyu Mugabane n’ibindi.
Ni amasomo ajyanye n’imiyoborere, politiki, imibanire, gukemura amakimbirane n’iterambere. Ni amasomo yatoranyijwe hagendewe ku bibazo Afurika ifite, ibyo yanyuzemo ndetse n’icyakorwa ngo ibyigobotore.
Kuri uyu wa Mbere, tariki 1 Gicurasi 2023, muri Kaminuza Yigenga ya Kigali [ULK] habereye umuhango wo gusuzuma ayo masomo no kuyemeza kugira ngo abe yatangira kwigishwa.
Ni amasomo yateguwe n’abarimu b’inzobere muri kaminuza barimo nka Dr Alphonse Muleefu, Dr Buchanan Ismael, Dr Aggée Shyaka Mugabe, Dr Nkurayija Jean de la Croix n’abandi.
Umuyobozi wa Pan African Movement Rwanda, Musoni Protais, yavuze ko impamvu yo gutangiza aya masomo ari ukugira ngo Afurika igire umurongo uhamye wo kuganira ku bibazo byayo ndetse no gushaka uko byabonerwa umuti.
Yagize ati “Tukaganira uko Afurika imeze, icyabiteye kuba imeze gutyo ndetse n’ibisubizo bishobora kuba byatangwa na za gahunda zatuma noneho Afurika na yo igira ijambo mu Isi.”
“Murabizi ko Afurika igendera ku baturage bayo, gukoresha umubare w’abantu bishobora gutuma mugera ku iterambere ryihuse iyo umugambi ari umwe.
Yakomeje agira ati “Ariko kuba tukiri uduhugu 54 n’imipaka, ibibazo by’amakimbirane […] bituma iterambere ritihuta, ibyo kandi nta wundi uzabidukemurira, ni twe Abanyafurika cyane cyane urubyiruko.”
Ku ikubitiro aya masomo azajya ahabwa urubyiruko rwiga muri Kaminuza zo mu Rwanda, aho abazatoranywa bwa mbere ari abanyeshuri batatu muri buri kaminuza.
Bazajya bava mu bayobozi bahagarariye abanyeshuri ndetse n’abashinzwe ibikorwa bya Pan African Movement muri iyo kaminuza.
Musoni ati “Umusaruro twiteze ni impinduramatwara, ni ukuvuga ngo iyo umuntu yumva ibyo turimo bitatubereye, atangira kwerekana imbaraga nke cyangwa ubuswa dufite n’ibindi bituma tuba aho turi. Ibyo bigutera umujinya wo kubihindura.”
“Ikindi ni uko wiyemeza kujya kubikora, tugize ba bandi biyemeza kugira icyo bakora ngo Afurika ive mu kangaratete irimo, ubwo tuzaba twagize umusaruro twifuza.”
Depite Nyirabega Euthalie yagaragaje ko aya masomo aje gufasha mu kwigisha ingengabitekerezo y’Ubunyafurika.
Ati “Kugira ngo ugire Ubunyafurika ni uko ubutozwa, hanyuma na we ukabwiyumvamo. Ugomba kugira ibitekerezo, ukagira imyitwarire, imitekerereze y’Ubunyafurika […] ariko aho dushaka kuganisha ni ukuzagira abayobozi b’Abanyafurika biyumvamo Afurika.”
Ubuyobozi bwa Pan-African Movement Rwanda butangaza ko nyuma yo gutangiza aya masomo mu Rwanda, hazabaho uburyo bwo kuyasangiza abandi Banyafurika ku buryo hari icyizere cy’uko n’ibindi bihugu bizagenda biyifashisha.
Leave A Comment