Abasesenguzi bagaragaje ko nubwo muri Afurika hatakiri ubukoloni butaziguye, iki ari cyo gihe nyacyo intekerezo zo kurwanirira Afurika (Pan Africanism) zikenewe mu kwihuza kugira ngo ihangane n’ibibazo biyugarije by’abadashaka ko ijya mbere.
Guharanira ubumwe bwa Afurika no kwigira ni urugamba rumaze igihe rurwanwa mu nkundura yiswe ‘Panafricanism’, yatangiye mbere y’ubwigenge bw’ibihugu byinshi muri Afurika.
Uru rukundo n’ubwitange byakoreshejwe cyane mu bihe byo kwamagana no guhangana n’ubucakara, irondaruhu no guha agaciro gake abirabura n’abanyafurika muri rusange bikozwe n’impirimbanyi nka ba Kwame Nkrumah, Nelson Mandela, Patrice Lumumba n’abandi.
Kubera ko imyaka ishize ibihugu bya Afurika bibonye ubwigenge ndetse indi ikaba yirenze Abanyafurika bigobotoye ubucakara, abantu bashobora kumva ko izi ntekerezo zashyizweho akadomo ndetse ko zitagikenewe cyane ko Afurika yavuye muri ibyo bihe.
Abasesenguzi bavuga ko nubwo nta muturage ugitwarwa bunyago ngo ajye kuba umucakara mu bindi bihugu, abakoloni bahinduye umuvuno ku buryo intambara z’urudaca zihora muri uyu mugabane zifitwemo ukuboko na bo cyane ko iyo Abanyafurika bari kuryana baba bunguka akayabo.
Bavuga ko nyuma y’ubukoloni, abazungu babuze uko bazongera kubyaza umusaruro umutungo kamere bahitamo kuyoboka inzira zo gufasha imitwe yitwaje intwaro no koshya bamwe mu bayobozi batarajwe ishinga n’iterambere ry’umugabane ibihugu bikomeza kuryana, wa mutungo ukomeza gutundwa.
Umusesenguzi muri politiki akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Ismael Buchanan, ahamya ko umutima w’urukundo rwa Afurika (Pan Africanism), ugikenewe ndetse utazigera uzimira na busa cyane ko ubu abaturage benshi bamaze kujijuka.
Ati “Wagize ngo iriya mitwe yitwaje intwaro se igaragara muri Nigeria, amakimbirane ari muri Mali, intwaro bazihabwa na nde? Ni igikarito bahurizamo Abanyafurika nyuma bakamaraniramo inyungu zabo zikagerwaho.”
Dr Buchanan yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiriye gushyira hamwe bikagera ku iterambere, ntihongere kumvikana abava muri Afurika bashaka ubuzima bwiza i Burayi n’ahandi kugeza aho batakaza ubuzima.
Ati “Sinjya kure ndahera ku Rwanda, iyo tuvuze ngo umuturage ukomoka muri Afurika arinjira mu gihugu akigera ku kibuga cy’indege ahabwe Visa, iyo ni yo Pan Africanism ya nyayo. Uwo ni umunyafurika uri kubikora [Perezida Kagame], dukeneye benshi nk’aba kugira ngo Afurika irusheho kunga ubumwe, yigobotore abanyaburayi burundu.”
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango uharanira ubumwe, agaciro no kwigira kwa Afurika, Ishami ry’u Rwanda (Pan African Movement Rwanda Chapter), Musoni Protais, avuga ko uyu ari wo mwanya mwiza wo gufatanya kw’ibihugu bya Afurika kugira ngo nayo ikomeze kuba mu migabane ifata ibyemezo.
Avuga ko bizakunda umunsi abayobozi bafite Pan-Africanism bazahuza imbaraga aho kuba isibaniro ry’ibihugu by’u Burayi.
Ati “Ubukungu bwa Afurika buzamuka umunsi ku wundi, ibi ni byo byatumye bakomeza gushaka inzira zose babwungukiramo. Kubica rero ni uko ibihugu byashyira hamwe bikagira gahunda imwe ifitiye inyungu bose.”
Yemeza ko ubuyobozi budaheza ndetse no kutigwizaho ubukungu, kubyaza umusaruro amahirwe y’imbere mu bihugu no hanze yabyo, gucengeza intekerezo zigamije kurwanira ishyaka Afurika mu batazumva no kujyana n’ibihe Isi igezemo ari zimwe mu ngingo zizatuma ibibazo Afurika ifite ubu bishyirwaho akadomo.
Inkuru dukesha Igihe.com
Leave A Comment