Umubare munini w’abaturage bayo, imiterere y’umugabane, kubyaza umusaruro ibyambu bitandukanye ikoraho ni zimwe mu ngingo nyamukuru abasesenguzi babona nk’izishobora gutuma Afurika igira ijambo ku Isi byanashoboka ikayiyobora.

 

Afurika ni wo mugabane ufite ikirere cyorohereza imirimo itandukanye irimo n’ubuhinzi bugira uruhare mu iterambere ry’ibihugu ndetse ikaba iri no mu migabane ya mbere ifite umutungo kamere n’amabuye y’agaciro menshi.

Nubwo bimeze gutya, abarajwe ishinga n’iterambere ryayo bavuga ko ibikorwaremezo n’iterambere rirangwa kuri uyu mugabane bidahuye n’umutungo ifite kuko ujya gukiza ibihugu byo hanze yawo ahubwo bikagarukana imfashanyo zifatwa nk’agakingirizo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rirengera ibidukikije, UNEP rigaragaza ko Afurika yihariye 30% by’umutungo kamere w’Isi, 08% bya gaz y’umwimerere na 12% by’ibikomoka kuri peteroli.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango uharanira ubumwe, agaciro no kwigira kwa Afurika, Ishami ry’u Rwanda (Pan African Movement Rwanda Chapter), Musoni Protais agaragaza ko ibi byose byakongerwaho no kuzamura ubucuruzi kuri uyu mugabane kuko ufite byose byatuma ubigeraho.

Ati “Birashoboka ko Afurika yaba igicumbi cy’ubucuruzi kuko urebye mu Majyaruguru hari Inyanja ya Méditerranée, hirya ni iya Atlantique hino ni iy’u Buhinde. Ibintu byose kugira ngo bigere iyo bijya binyura iwacu, duhagurutse tugafatanya twaba igicumbi cy’ubucuruzi kuko ibyabworoshya byose birahari.”

Ahamya ko biramutse bikurikijwe byakunganira intego ya Afurika y’uko mu 2063 izaba yarageze ku iteramberere rirambye, ubuyobozi budaheza n’amahoro aho nta nzara n’intugunda byakongera kugaragara mu baturage bityo, guhora iteze amaboko bigashyirwaho akadomo.

Kugeza ubu Afurika igizwe na 60% by’urubyiruko. Abenshi muri rwo bakeneye kumenya no gusobanukirwa biruseho ibijyanye no kugira intekerezo n’urukundo byo kurwanira ishyaka Afurika, bikazagira uruhare mu kugira abayobozi b’ejo hazaza barajwe ishinga no guteza imbere Afurika.

Mu kubigeraho, inzego z’uburezi mu bihugu bitandukanye nizo zitezweho byinshi binyuze mu gucengeza izi ntekerezo mu bakiri bato, hashyirwaho integanyanyigisho kuva mu mashuri abanza abana bagakura bazi icyo bagomba gukorera Afurika kugira ngo nayo yisubize ijambo.

Umuyobozi wa Pan African Movement muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, Kagabo Innocent yavuze ko kwigisha urubyiruko amahirwe Afurika ifite, bizatuma abana bakurana rwa rukundo ikeneye mu kuyirwanirira.

Yagaragaje ko byakorwa hategurwa amasomo menshi yigisha ku bantu bagize uruhare mu guharanira ko Afurika yigenga ibizatuma babafatiraho icyitegererezo na bo bagakura bashaka kubigana aho gukura bashaka kwigana imico ya ba gashakabuhake.

Ati “Ikibababaje usanga abana bato batabisobanukiwe kandi ari bo bayobozi ba Afurika y’ejo. None niba badatozwa kurwanirira Afurika bakiri bato bazayobora iki? Ugasanga umwana azi amateka y’ibyamamare bikomeye mu Isi byagize n’uruhare no mu gutsikamira Afurika ariko atazi icyakorwa kugira ngo Afurika igire ijambo. Inzego z’uburezi zigomba gukora kuri iki kintu.”

Yavuze ko mu mashami atandukanye hagiye hategurwa amasomo ajyanye n’uko Afurika yatezwa imbere muri urwo rwego, nabyo byarushaho guteza imbere umugabane.

Urugero niba abantu biga ibijyanye n’ubukungu hagatekerezwa uburyo ubwa Afurika bwakwiyongera bikaba icyita rusanga ku bihugu byose.

Akomeza asaba ko aya masomo atagakwiye kwigwa n’abayahisemo ahubwo yagakwiriye kuba amasomo rusange bityo abana bagakura bafite ubushake bwo guhanganira Afurika mu buryo bwose bushoboka.

Abihuza no gushyigikira abana bakora ibihangano bifitanye isano no kuzahura umwimerere wa Afurika no gutegura amarushanwa agamije kurushaho gushyigikira umuco wayo.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango uharanira ubumwe, agaciro no kwigira kwa Afurika, Ishami ry’u Rwanda, Musoni Protais kimwe mu byafasha Afurika kwiteza imbere ari ukuzamura ubucuruzi kuri uyu mugabane kuko ufite byose byatuma ubigeraho

 

Inkuru dukesha Igihe.com