Umuyobozi Mukuru w’Umuryango uharanira ubumwe, agaciro no kwigira kwa Afurika Ishami ry’u Rwanda, Musoni Protais, yavuze ko ibikorwaremezo bitandukanye abakoloni bubatse mu bihugu bya Afurika bitari bigamije kubaka no guteza imbere umugabane ahubwo byari ibyo kubafasha kuwunyunyuza.

 

Yabishimangiye mu biganiro yagiraye n’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, UR Ishami rya Huye kuri uyu wa 25 Mutarama 2023 aho byagarukaga ku ngingo nyamukuru zatuma Afurika yigobotora imitekerereze ishingiye ku mbaraga z’ubukoloni nka bumwe mu buryo bwo kwigenga byuzuye.

Musoni yabwiye abanyeshuri ko n’ubwo abakoloni bihishe mu mutaka wo kubakira Afurika bimwe mu bikorwaremezo, ntacyo byafashije umugabane ahubwo byaborohereje gutunda ubutunzi bwayo mu buryo bworoshye.

Ati “Ntabwo umuhanda mwiza cyangwa gari ya moshi bayubakaga ngo ihuze Afurika ahubwo bayikuraga ku nyanja bakayijyana aho umutungo kamere uherereye. Nk’ubu bafashe umuhanda wa gari ya moshi bawuvana Mombasa bawerekekeza ku musozi wa Rwenzori ahari amabuye ya Cobalt.”

Akomeza avuga ko ahatari ibirombe abakoloni batigeraga bajyanayo bene ibi bikorwaremwezo, ibigaragaza ko batari barajwe ishinga no guteza imbere umugabane ahubwo babaga bashaka guhaza ibyifuzo byabo.

Musoni avuga ko ahenshi muri Afurika bikimeze gutyo aho ba gashakabuhake bakomeje gushaka uko bakomeza kuvoma Afurika.

Ati “Iki ni cyo gihe ngo uyu mugabane wige ku ngamba zituma wiyunga ugatahiriza umugozi umwe, bakabura aho bamenera.”

Yemeza ko ibi bikorwaremezo biramutse bihuje Afurika byakoroshya imigenderanire mu buryo bworoshye, ibyatuma Afurika igera ku ntego zayo vuba kandi mu buryo burambye.

Icyakora, kubera ko aba bahoze ari abakoloni babibona nk’uburyo bwo kubasibira amayira, izi ntekerezo bazirwanya bivuye inyuma.

Musoni ati “Nitwe tugomba guhangana kuko ntawe ubona akatamuvunye”.

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda basabye ko indangagaciro zo gukunda Afurika ndetse no kuyitangira zahera mu bakiri bato, mu burezi hakongerwamo amasomo ajyanye nazo, bikaba itegeko ko ayo masomo akorwa no mu kizamini bya leta, bikazafasha umwana gukura ashishikariye kwitangira umugabane.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango uharanira ubumwe, agaciro no kwigira kwa Afurika Ishami ry’u Rwanda muri UR, Kagabo Innocent avuga ko impamvu ingamba Afurika yihaye zo gukemura ibibazo biyugarije zitagerwaho, ari uko bisabwa gushyirwa mu bikorwa n’abataratojwe uwo mutima bakiri bato.

Ati “Ugasanga umuntu yakuriye i Burayi ni ho yakuriye igihe cye cyose aragarutse ngo agiye kuyobora igihugu muri Afurika. Kuko atakuriye muri Afurika ngo atozwe umutima wo kuyitangira no guhuza abayigize niho uzabona izi mvururu n’umwiryane ihoramo. Urugero rwiza ni ibiri kuba muri RDC.”

Abihuza na mugenzi we Uwase Teta Alice wiga ibijyanye n’Imiyoborere muri UR, uvuga ko ubu Afurika ifite aho igeze byoroshye kuba yashyiraho politiki z’uburezi zibanda no guteza imbere umugabane umwana agakura yiyumvamo ko ari inshingano ze kuwurengera aho kubicengezwamo bakuze.

Dr Nkurayija Jean de la Croix, wigisha ibijyanye n’iterambere ry’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere muri UR avuga ko imfashanyigisho zigenderwaho zagakwiriye kuvugururwa, abantu bakagendera ku ziteza imbere ubufatanye bwa Afurika, abana bagakura bazimenyereza.

Ibi biganiro byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo aba UR ishami rya Huye, Ubuyobozi bw’Akarere, ubwa Kaminuza, abashakashatsi bakaba n’abarimu muri Kaminuza ndetse n’abanyeshuri.

 

 

inkuru dukesha igihe.com