News
Pan African Movement Rwanda ifite icyizere ko Afurika izagera aho iba igihugu kimwe
Jun 04, 2026 • 6
Yasuwe : Yavuzweho: Umuryango uharanira ubumwe, agaciro no kwigira kwa Afurika Ishami ry’u Rwanda, PAM Rwanda, ugaragaza ko kuba ibitekerezo byo kwigira kuzuye kwa Afurika zitakiri mu bayobozi bakuru b’ibihugu gusa ahubwo zamaze kugera ku baturage bo hasi.
Ni icyizere cyagaragajwe kuri uyu wa 20 Ukwakira 2023 ubwo PAM Rwanda yatangizaga igikorwa cyo guhuriza hamwe Abanyafurika batandukanye baba mu Rwanda mu kurebera hamwe uko intego Afurika yihaye yakwihutishwa.
Mu 2002 ubwo Afurika yunze Ubumwe yashingwaga, uyu mugabane wihaye intego ko mu 2063 uzaba wabaye igihugu kimwe, ifaranga rikoreshwa ari rimwe, buri muntu agerwaho na serivisi z’ubuvuzi, ubukene bwarabaye amateka, ibihugu byose bibarirwa mu cyiciro cy’ibikize.
Komiseri ushinzwe ubufatanye mu bya politiki n’ububanyi n’amahanga muri PAM Rwanda, Shyaka Michael Nyarwaya, yavuze ko uyu munsi hishimirwa ko n’abaturage bo hasi bafite inshingano kugira ngo iyi gahunda izagerweho.
Ati “Ni urugendo tutavuga ko tuzageraho mu mwaka umwe cyangwa ibiri, ariko na none ntabwo bizongera gusubira uko byahoze. Niba tuvuze ko tugiye guhuza Abanyafurika baba mu Rwanda intekerezo zikaba zimwe, ni ikintu kizafasha ubusanzwe kitari gihari, kikazagera kuri wa muturage wo hasi.”
Nyarwaya ashimangira ko kuri ubu izi ntekerezo zatangiye kwigishwa ku nzego zose kuva ku mudugudu kugera ku rwego rw’igihugu, ari yo mpamvu kuri ubu batangiye gushyiramo n’abadipolomate bo ku mugabane.
Iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo guhuriza hamwe Abanyafurika bari mu Rwanda aho kwibanda gusa ku ishami rya PAM-Rwanda, ahubwo bakinjizamo n’abandi banyafurika bari mu Rwanda mu nzego zitandukanye kugira ngo bafatanye gutegura umunsi w’ukwibohora kwa Afurika uba buri mwaka tariki 24 Gicurasi (African Liberation day 2024).
Shyaka Michael Nyarwaya ati“Uko dukomeza gutegura inama nk’izi duhurira hamwe, niko imyumvire ya Afurika dushaka izakomeza kugenda icengera igere no ku muturage wo hasi.”
Imyaka hafi 60 irashize Afurika isa n’ibonye ubwigenge, ariko uyu munsi uyu mugabane uracyabarizwamo intugunda za hato na hato, inzara inuma mu bice bitandukanue byayo n’ibindi bibazo by’urudaca, Nyarwaya akavuga ko nubwo bimeze bityo hari intambwe yatewe.
Ati “Ubu turakoresha pasiporo imwe mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, ibintu bitanga icyizere. Ejobundi tuzagera ku ifaranga rimwe, itumanaho riri koroshywa. Uko byagenda kose izi ntego zizagerwaho.”
Ambasaderi Dr Joseph Nsegimana wigeze guhagarira u Rwanda mu miryango irimo uw’Ubumwe bwa Afurika, yagarutse ku rugendo rwakozwe ngo hashyirweho ‘Agenda 2063’, ifatwa nk’icyerecyezo kizageza Afurika ku bwigenge bwuzuye.
Yavuze ko ari ubwigenge buzagerwaho buhereye ku bihugu bigize AU, atanga u Rwanda nk’urugero rw’igihugu kiri gutanga umusanzu wacyo ngo Afurika yigire.
Amb Nsengimana yagaragaje gahunda u Rwanda rwihaye nko guteza imbere imibereho myiza y’abaturage muri gahunda nka ‘Girinka’, uburezi budaheza, kubaka ibikorwaremezo n’ibindi, bigamije gutuma Umunyafurika yumva atekanye kandi yishimiye iwabo.
Umunyeshuri wo muri Djibouti wiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK, Manged M. Djama na we ni umwe mu bitabiriye ibi biganiro aho yagaragaje ko ntako bisa kubona igihugu cya Afurika umuntu yakwigamo, agakomeza kuganira ku ndangagaciro zatuma uyu mugabane wigobotora imbaraga z’abakoloni.
Yavuze ko ibihugu bya Afurika bigomba gusenyera umugozi umwe, bigahosha intambara z’urudaca n’ibindi bibazo bihoramo.
Ati “Ni byiza kuba u Rwanda rwaduhurije hamwe rukibuka n’urubyiruko na rwo rukamenya uko ruhangana n’ibibazo bibangamiye umugabane. Twamaze kubona ko abo mu Burengerazuba bw’Isi batadufata kimwe ubukoloni bwaje mu isura nshya.”
Djama yerekana ko n’iyo abo bantu baje muri Afurika baba bazanywe n’inyungu zabo bagasahura umutungo wayo.
Ati “ni ibintu turambiwe turashaka kugena ahazaza hacu tubyikoreye ntawe udutegetse uko tuyoborwa.”
Mu gukomeza guteza imbere uku kwigira kwa Afurika PAM Rwanda iherutse gutangiza ikigo kizajya cyigisha amasomo y’Ubunyafurika, iterambere ry’uyu Mugabane n’ibindi.
Ni amasomo ajyanye n’imiyoborere, politiki, imibanire, gukemura amakimbirane n’iterambere, amasomo yatoranyijwe hagendewe ku bibazo Afurika ifite, ibyo yanyuzemo ndetse n’icyakorwa ngo ibyigobotore.