Kuri uyu wa Kane, abagize umuryango w’abagore bakora ubucuruzi baturuka muri Afurika “Femmes d’Expertise” bagera kuri 70 bahuriye mu Rwanda mu kurebera hamwe uburyo bateza imbere ubu bucuruzi bukagera ku rwego mpuzamahanga.
Mu byo baganiriyeho, harimo kwishimira ko ibihugu by’Afurika bigenda biha amahirwe umugore, ndetse n’ibikibazitiye mu kugeza ubucuruzi bwabo kure hashoboka.
Umwe ati “politike y’u Rwanda yateje imbere abagore mu myanya myinshi, ibyo byatumye abagore batinyuka, mbere yuko tujya mu rwego mpuzamahanga nuko iwacu tubanza gushobora ibyo dukora, usanga benshi dutangira kwikorera turi bakuru”.
Undi ati “Abadamu bamaze gutinyuka no kwiyumvamo ubushobozi bwinshi cyane, hagenda habaho ibiganiro byinshi, leta idutera inkunga ugasanga tumaze kwisobanukirwa imbaraga twifitemo, bitewe n’imbaraga nyinshi tugenda duhabwa, imbogamizi umudamu akiri guhura nazo ni ugushyira hamwe izo mbaraga nyinshi duhabwa tukazishyira kumeza tugatangira tugahitamo, harabanza iki harakurikiraho iki, iyo uhereye mu Rwanda birangira uzamutse ukagera muri Afurika bikarangira ugeze ku isi”.
Francoise Mubiligi, Umuyobozi mu rugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) yavuze ko uru rugaga rwiteguye gutanga umusanzu mu guteza imbere umugore w’Umunyafurika, aheraho abasaba gukora ibirenze ibyo yakoraga ndetse no guhanga udushya.
Ati “nkuko twishimira ko umubare w’abagore mu mishinga ukomeje kwiyongera reka twibaze ubwacu ni iyihe sisiteme, ni ubuhe bufatanye ndetse n’ingamba tugomba gufata kugirango ntidusubire inyuma, nk’urugaga rw’abikorera twiyemeje gukomeza ibi biganiro na nyuma yaha, ndetse no kumenya ko nk’urubuga femmes d’expertise ruri mubyo tuzakomeza gushyira mu bikorwa byacu ndetse no gufasha, reka tuve hano tudashishikarijwe gusa ahubwo twihaye gukora birushijeho, dufasha abandi, dukora ishoramari ndetse tunafatanya muri byose”.
Iyi nama ngarukamwaka yabaye ku nshuro ya 4 yahuje abagore 70 baturutse mu bihugu bitandukanye bakora ubucuruzi bukomoka muri Afurika ndetse akaba ari inshuro ya mbere ibereye mu Rwanda.
Bamwe mu baturutse mu bindi bihugu bitandukanye bashimiye u Rwanda mu kuba batanga amahirwe yo guteza imbere umugore biri mu bucuruzi ndetse ko ibindi bihugu bitandukanye muri Afurika byakwig